KN 76 street, Nyarugenge, Kigali city +250 788 306 083 info@mustard.co.rw

Ikigereranyo ku misoro yishyurwa mu Rwanda n’ahandi ku Isi

musoro ni imwe mu nkingi z’imibereho myiza n’iterambere ry’igihugu, iyo utanzwe neza ndetse amafaranga avuyemo agakoreshwa mu bikorwa bigamije guteza imbere ubuzima bw’abaturage n’ibikorwaremezo.
Nk’igihugu cyifuza kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye, u Rwanda na rwo ntirwasigaye inyuma mu kuyikusanya no guharanira ko nta wayinyereza binyuze mu gushyiraho uburyo buhamye bwo kubikurikirana.Nkuko Ikigereranyo ku misoro yishyurwa mu Rwanda n’ahandi ku Isi byashyizwe aha garagara n’ igihe.com.
Hari benshi ariko usanga bavuga ko imisoro yishyurwa mu Rwanda ari umurengera, aho nk’umusoro ku nyungu yinjijwe n’ibigo by’ubucuruzi ari 30%, mu gihe umuntu ku giti cye asora guhera 3% bitewe n’ayo yinjiza.
Nyamara hari ibihugu byishyuza ibigo by’ubucuruzi umusoro ku nyungu uruta cyane utangwa mu Rwanda, ku buryo hari n’ibiri hejuru ya 50%.
Muri Afurika mu bihugu bifite umusoro ku nyungu uri hejuru harimo n’ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yishyuza 35%.
Ni mu gihe Tanzania, Uganda, u Burundi na Kenya byo umusoro wakwa ibigo by’ubucuruzi ari kimwe n’utangwa mu Rwanda ungana na 30%.
Urubuga World Atlas rwifashishije amakuru atandukanye yakusanyijwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Bukungu (WEF), maze rukora urutonde rugaragaza ibihugu 10 bifite imisoro ihanitse ku rwego rw’isi.
1. Aruba
Ku mwanya wa mbere w’ibihugu byaka umusoro uri hejuru ku isi, haza Aruba ibarizwa mu Bwami bw’u Buholandi.
Muri iki gihugu gifite abaturage binjiza amafaranga menshi ugereranyije n’abandi batuye mu birwa bya Caraïbes, umusoro ku nyungu ni 58.95%.
2. Suède
Ku mwanya wa kabiri haza Suède aho umusoro ku nyungu ari 56.6% ; ni na cyo gihugu cya mbere gifite umusoro uri hejuru ku mugabane w’u Burayi.
3. Denmark
Uru rutonde kandi rugaragaraho Denmark yaka umusoro ku nyungu ungana na 55.3%. Hari abagaragaza ko imisoro ihanitse muri iki gihugu, iterwa no kuba gituwe n’abaturage bake kuko ari 5 748 769. Ibi ariko ngo bituma gahunda zijyanye n’imibereho myiza zigera ku baturage bose.
4. U Buholandi
Kuri uru rutonde kandi hagaragaraho u Bwami bw’u Buholandi, busanzwe buzwi cyane ku buhinzi bw’indabo n’icyambu kinyuraho ibicuruzwa byinshi. Muri iki gihugu, umusoro ku nyungu uri kuri 52%.
5. U Bubiligi
Ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwakozwe na World Atlas, haza u Bubiligi, aho umusoro ku nyungu muri iki gihugu gituwe na miliyoni zisaga 12 z’abaturage ari 50%.
6.Autriche
Kuri uru rutonde hagaragaraho Autriche, aho muri iki gihugu gituwe n’abagera kuri miliyoni umunani kiza mu byaka umusoro uri hejuru ku mugabane w’u Burayi.
Muri Autriche umuntu uhembwa umushahara wa $74 442, utanga umusoro ungana na 50% byayo.
7. U Buyapani
U Buyapani nabwo buri mu bihugu byaka umusoro uhanitse ugereranyije n’ahandi ku isi, aho bisoreshwa 50% by’ayo umuntu yinjije.
Kuba kandi iki gihugu kiri mu bya mbere bifite inganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga n’imodoka ku mugabane wa Aziya, bituma Leta yinjiza amafaranga menshi avuye mu misoro.
8.U Bwongereza
Ku mwanya munani haza u Bwongereza busoresha 50%, igihe umuntu yinjije amafaranga ari hejuru ya $234 484. Ni mu gihe abinjiza munsi y’ibihumbi 14 by’amadorali bo basonerwa ntibasoreshwe.
9. Finland
Iki gihugu kimaze kumenyekana cyane kubera amavugurura atandukanye cyagiye gikora mu byiciro bitandukanye birimo ibikorwaremezo by’amashuri no kuzamura umushahara wa mwalimu cyaka umusaruro wa 49.2%, igihe umuntu yinjije amafaranga ari hejuru ya $87 222.
10.Ireland
Ikindi gihugu kiza kuri uru rutonde ni Ireland aho umuturage winjije amafaranga ari hejuru ya $40,696, atanga umusoro ungana na 48%

Get In Touch

KN 76 street, Nyarugenge, Kigali city

info@mustard.co.rw

+250 788 306 083

© Mustard.co.rw. All Rights Reserved.