KN 76 street, Nyarugenge, Kigali city +250 788 306 083 info@mustard.co.rw

Ikigo Mustard cyatuye umutwaro ibigo byaburaga ubufasha mu birebana n’imisoro n’ibaruramari

Hari abatekereza ko gusora ari umuzigo ku bucuruzi bwabo ndetse babona abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) bakumva ko baje kubangamira inyungu zabo, hari n’abavuga ko ari imbogamizi ku bucuruzi bwabo ; benshi muri bo babiterwa no kudasobanukirwa uko bikorwa.
Si abacuruzi ku giti cyabo gusa kuko hari n’ibigo usanga bifite ibibazo byo kutagira ibitabo by’ibaruramari byemewe bibafasha kumenya niba bunguka, uko umusoro ubarwa kandi bafite abakozi babishinzwe. Ahanini ibi bibazo bishingira ku bumenyi butuma batabibonera umuti urambye.
Mustard ni ikigo cyashinzwe ngo gisubize ibyo bibazo ku Banyarwanda n’abanyamahanga bakorera mu gihugu bafite ibikorwa bifite aho bihurira n’imisoro n’ibaruramari bahura nizo nzitizi mu bucuruzi bwabo.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’Ikigo Mustard, Ngendahimana Venuste, yavuze ko we n’abakozi bakorana bize ibijyanye n’ibaruramari, bafite ubunararibonye kandi babifitiye uruhushya rutangwa na RRA kuva mu mwaka wa 2011.
Ngendahimana yagaragaje ko mu gusobanurira abakiliya banabereka ko gutanga umusoro atari igihombo.
Yatanze urugero ku musoro ku nyongeragaciro (VAT) ungana na 18% yongerwa ku giciro umucuruzi aba yagennye hanyuma akayakusanya ngo ayageze mu isanduku ya Leta ariko yishyuwe n’umuguzi. Muri make umucuruzi ni intumwa y’umuguzi kuri Leta.
Serivisi zitangwa na Mustard
Umuyobozi Ushinzwe kwamamaza no kwagura ibikorwa by’Ubucuruzi muri Mustard, Uzamukunda Claudette, yasobanuye ko ibikorwa bya Mustard biri mu byiciro bibiri by’ingenzi :

1. Consultancy and Business support : Muri iki cyiciro dufasha abatugana gutegura ibitabo by’ibaruramari mu buryo bunoze hifashishijwe porogaramu (software) zabugenewe (Accounting), kumenyekanisha imisoro (Taxation), kubika neza inyandiko (Filing) kuko itegeko riteganya ko ibitabo by’ibaruramari bibikwa nibura imyaka icumi. Hari kandi gutegura imishinga n’igenamigambi (Business plan na Strategic Plan), inyandiko zifasha mu micungire y’ibigo (Procedure manual), ibitabo bisabwa mu ipiganwa ry’amasoko (Tender document), ubushakashatsi (Survey) n’ibindi.

2. Brokerage and Agency : Ku ruhushya bahabwa na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) bafasha abantu kubona ubwishingizi ku masezerano bafitanye n’Ikigo cy’Ubwishingizi cya Britam (Licensed Agent of Britam Insurance Company Ltd), harimo ubw’imodoka, inkongi z’umuriro, kwivuza, ingendo, inyubako ziri kubakwa n’ibindi.
Abajijwe aho ibikorwa byo kwishyura imisoro bihurira n’ubwishingizi, Uzamukunda yasobanuye ko byuzuzanya kuko umuntu ukora adafite ubwishingizi ashobora kugwa mu gihombo mu gihe yaba ahuye n’ikiza agasubira inyuma, ntakomeze kwinjiza na ya misoro ntabashe gukomeza kuyishyura.

Umwihariko wa Mustard mu gutanga serivisi
Uretse kuba bemewe na RRA, abakozi ba Mustard baha agaciro inyungu z’umukiriya, bagakora kinyamwuga, bakarangwa n’ubunyangamugayo.
Ireme rya serivisi batanga n’imikorere myiza bafite bishimangirwa n’umwe mu bakiriya twasuye ufite iduka ryitwa Provy Shop Ltd wemeza ko mbere y’uko atangira gukorana na Mustard yahoraga acibwa amande.
Ati “Aho ntangiriye gukorana na Mustard ibintu byarahindutse, nkora ntuje kuko bamba hafi, bangira inama bagakora ibijyanye n’imisoro byose kandi mu buryo ubona ko ari abanyamwuga.”

Aho Dukorera

Ikigo Mustard gikorera hepfo y’isoko rya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ku muhanda uca munsi ya La Galette (KN76 St.) mu nyubako ya FECOMIRWA, mu igorofa rya mbere.

Muri Mustard ahatangirwa serivisi zitandukanye
Wabahamagara kandi kuri telefoni zikurikira :

(+250) 788 30 48 76 (Ushinzwe ubucuruzi),
(+250) 788 30 60 83 (Umuyobozi mukuru),
(+250) 784 07 75 24 (Office Fixed Phone).

Get In Touch

KN 76 street, Nyarugenge, Kigali city

info@mustard.co.rw

+250 788 306 083

© Mustard.co.rw. All Rights Reserved.