KN 76 street, Nyarugenge, Kigali city +250 788 306 083 info@mustard.co.rw

“Mustard" mu kunganira abasora, yagabanyije ibiciro

Mu gihe habura iminsi micye ngo itariki ntarengwa yo kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku musaruro wabonetse mu 2017 igere, Ikigo Musatard cyunganira abasora mu bijyanye n’ibaruramari ndetse n’imisoro cyagabanyije ibiciro kugera kuri 25% kuri izi serivisi.
“Ikigo Mustard cyatuye umutwaro ibigo byaburaga ubufasha mu birebana n’imisoro n’ibaruramari”. Zimwe muri serivisi Mustard iha abayigana harimo kunganira abasora mu bijyanye n’ibaruramari(Accounting) n’imisoro (Tax calculation, Tax declaration, Tax Payment and Advisory).
Kuri iyi nshuro, Umuyobozi Mukuru wa Mustard, NGENDAHIMANA Venuste, yibukije ko hasigaye iminsi itarenga 68 ngo italiki ntarengwa yo kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku musaruro wabonetse mu mwaka wa 2017 igere.

umwihariko wa Mustard mu bikorwa byayo ugereranije n’abandi bahuje umwuga wo kunganira abasora, NGENDAHIMANA Aragira ati : “Uretse kuba dukora mu buryo bwemewe na RRA (Tax advisor licensed by RRA), dufite ikipe ishoboye (Skilled and Knowledgable Team) kandi b’inyangamugayo (Honest), ifasha abasora kwirinda kugwa mu mutego wo gutubya umusoro cyangwa ngo bagwe mu gihombo gishingiye k’ubumenyi buke mu bijyanye n’ibarura mari n’umusoro, dufite agaseke gahishemo ibyiza byinsi bigenewe abatugana ariko abakunzi b’Igihe twababwira bimwe muri byo :

Twashyizeho Igabanuka ry’Ibiciro rya 25% ku basora bazatugana mbere y’Italiki 28/02/2018 na 10% ku bazaza hagati ya 01/03/2018 na 15/03/2018. Ibi biri mu rwego rwo kubashishikariza kuza hakiri kare kugira ngo akazi kanoze gakorwe kare, ikindi bijyanye no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2018 no kubafasha guherekeza abana ku ishuri, tubarinda ikiguzi kinini.

Ku bakiliya bacu dufitanye amasezerano, uyu mwaka tuzabaha Bonus/Nta kiguzi yo kubakorera imenyekanisha muri RDB (Annual Return) nk’uko biteganywa n’Itegeko No. 27/2017 ryo kuwa 31/05/2017. Ibi ni mu rwego rwo kubashimira ikizere batugiriye, imikoranire myiza no kubarinda ibihano biteganijwe muri iryo tegeko biri hagati ya Rwf 1,000,000 na Rwf 10,000,000 ku kigo cy’ubucuruzi cyanditswe muri RDB kizarenza taliki ya 30/04/2018 kitarakora iryo menyekanisha.

Mu rwego rwo gushyigikira abacuruzi bashya (New entrepreneurs & Investors) bahisemo gukorana natwe, turateganya kubafasha nta kiguzi (Free Business Advisory) mu gihe kingana n’ukwezi kubo twagirana amasezerano atarenga umwaka naho abiteguye gukorana natwe mu gihe kirengeje umwaka tuzabaha amezi 3 nyuma yo kwandikisha ibikorwa byabo muri RDB.

Ababyifuza nababwira iki !!nimubagane, aho bakorera, ni ahantu hazwi neza, byoroshye kugera, hari parking kandi hafite umutekano (iruhande rwa DPU/District Police Unit ya Nyarugenge), ku muhanda KN 76 St, uca munsi ya La Galette yo munsi y’Isoko rya Nyarugenge, mu igorofa rya mbere y’inyubako ya FECOMIRWA.

Get In Touch

KN 76 street, Nyarugenge, Kigali city

info@mustard.co.rw

+250 788 306 083

© Mustard.co.rw. All Rights Reserved.